
Uburyo bworoshye bwo kwinjira aho basabira inguzanyo.
Injira ukoresheje nimero y’indangamuntu, nimero ya telefoni n’ikode woherejwe kuri SMS.
-
Reba aho ubusabe bw’inguzanyo cyangwa inguzanyo yawe bigeze
-
Komeza ubusabe bw’inguzanyo n’iyo umurongo wa internet waba wahagaze.
-
Sinya mu buryo bw’ikoranabuhanga, n’iyo waba udafite telefoni igezweho(simatifoni)
Amakuru yoherejwe
Hali ikosa. Ongera mukanya
Umwirondoro wawe:
Andika amazina yawe nkuko yanditse ku indangamuntu yawe
Success and error messages go here
Nigute twagufasha ?
Ku bundi bufasha cyangwa ubusobanuro ku bijyanye n'inguzanyo:
Mu gihe ufite ikibazo kijyanye n'ubusabe bwawe bw'inguzanyo,
Wahamagara: +250788331760
WhatsApp: +250788331760
Email: soporte@money-phone.com
Ni amafaranga angahe nshobora kuguza?
Ushobora kuguza amafaranga kuva ku 100,000 kugeza kuri 2,000,000 RWF, bitewe n’igihingwa uhinga. Umusaruro cyangwa amafaranga winjiza agomba kuba nibura angana n’inshuro ebyiri z’amafaranga urikuguza.
Ese nkeneye umwishingizi kuringo mbone iyi nguzanyo
Ugomba kuba uri umunyamuryango wa koperative. Koperative niyo igomba kukubera umwishingizi w’inguzanyo.
Ese nkeneye telefoni igezweho (simatifoni) kugira ngo mbone inguzanyo?
Ntabwo ari ngombwa ko uba ufite simatifoni. Ushobora gukoresha simatifoni y’undi muntu. Icyakora, ugomba kuba ufite nimero ya telefoni ikubaruyeho uzakoresha mu gihe cyo kwiyandikisha.
Ese nkeneye konti ya banki kugira ngo mbone inguzanyo?
Ntabwo ukeneye kugira konti ya banki. Ushobora kwakira amafaranga y’inguzanyo kuri konti yawe ya Mobile Money.
Ese nkeneye ingwate kugira ngo mbone inguzanyo?
Ntabwo ukeneye gutanga ingwate kugira ngo wemererwe inguzanyo
Inyungu ku nguzanyo ni zingana iki?
Igipimo cy’inyungu giterwa n’amafaranga wahawe n’igihingwa uhinga. Gishobora kuba hagati ya 8,9% na 21% ku mwaka.
Ese nshobora kubona indi nguzanyo mu gihe nkiri kwishyura iyo mfite?
Oya. Ugomba kubanza kwishyura neza inguzanyo usanganywe mbere yo gusaba indi.
Ese nshobora gusabira amafaranga y' inguzanyo undi muntu?
Oya. Ntugomba gusabira inguzanyo undi muntu. Inguzanyo izandikwa ku izina ryawe kandi ni wowe uzaba ufite inshingano zo kuyishyura.
Ushobora gufasha undi muntu kuzuza ibisabwa mubusabe bw'inguzanyo, ariko umuntu uhabwa inguzanyo ni we amakuru ye agomba gutangwa kandi ni we ugomba gusinya amasezerano y’inguzanyo.
Ese nshobora guhabwa amafaranga y’inguzanyo mu ntoki?
Oya. Iyo wemerewe inguzanyo, amafaranga ashyirwa kuri konti ya banki cyangwa kuri konti ya Mobile Money byawe.
Nishyura nte inguzanyo?
Ushobora kwishyura inguzanyo yawe igihembwe kirangiye, mbere y’itariki ntarengwa yo kwishyura, ukoresheje konti ya banki cyangwa Mobile Money.
Bigenda bite iyo ntabashije kwishyura inguzanyo?
Ugomba kwishyura inguzanyo yawe. Niba udafite ubushobozi bwo kwishyura, ugomba kuvugana na MoneyPhone vuba bishoboka kugira ngo wirinde ko ibihano bikomeza kwiyongera.
Byagenda bite niba Koperative yanjye itashaka kunyishingira?
Koperative yawe igomba kwemera kuba umwishingizi w’inguzanyo yawe. Niba koperative itemeye kukubera umwishingizi, ntushobora guhabwa nguzanyo.
Ni bande bashobora kubona inguzanyo?
Kugira ngo wemererwe inguzanyo, ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:
-
Ugomba kuba ufite nibura imyaka 18.
-
Ugomba kuba ukora ubuhinzi.
-
Ugomba kuba uri umunyamuryango wemewe muri imwe muri koperative ziri ku rutonde.
-
Ugomba gutanga amakuru ajyanye n’umusaruro w’ihembwe cy’ubuhinzi nibura bibiri bishize, agaragaza ko ufite uburambe kandi ukora ubuhinzi mu buryo buhoraho.
-
Ugomba kuba ufite konti ya banki cyangwa Mobile Money (momo)
-
Ntugomba kuba ufite inguzanyo itishyurwa neza mu kigo icyo ari cyo cyose cy’imari.
Ese nshobora kugira ibyo mpindura ku busabe bwanjye nyuma yo kubutanga?
Ushobora guhindura amakuru yose mbere y’uko wohereza ubusabe bw’inguzanyo.
Nyuma yo kohereza ubusabe, ntushobora kongera gusubiramo ubusabe ngo ugire ibyo uhinduraho. Bityo, genzura neza amakuru yose mbere yo kohereza ubusabe bwawe.
Nyuma yo kohereza ubusabe, ushobora kutwandikira kuri +250 788 331 760 cyangwa kuri info@money-phone.com, cyangwa ugasaba ko hagira amakuru ahindurwa ubinyujije kuri koperative yawe.
Ubutumwa bujyanye no guhindura umuyoboro ukoresha udahinduye nimero ya telefoni
Serivisi za MoneyPhone zikomeza guhuzwa na nimero ya telefoni wandikishije, n’iyo wahindura umuyoboro w’itumanaho ariko ugakomeza gukoresha nimero imwe.
Ibibazo cyangwa imbogamizi bijyanye na konti za Mobile Money, ihererekanya ry’amafaranga, gufungura cyangwa gukoresha konti ya Mobile Money, cyangwa guhindura umuyoboro w’itumanaho udahinduye nimero, bigomba kubazwa ikigo gitanga serivisi za Mobile Money cyangwa umuyoboro w’itumanaho ukoresha, kuko izi serivisi zicungwa n’ibi bigo, atari MoneyPhone.
Nakoresha ubuhe buryo nishyura inguzanyo yanjye?
Kuri MTN - Kode Momo pay: 987825
I&M - 20046413005
